Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Colombia Shakira Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye ku mazina ya Shakira mu muziki ndetse no mubindi bikorwa bitandukanye, amaze gutangaza ko atazasusurutsa abazakurikira ifungurwa ry’igikombe cy’Isi giteganyijwe gutangira kuri iki cy’umweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022 kubera ibibazo by’umuryango we.
Shakira wari umaze kuba ikirangirire mu kuririmba mu birori byo gutangiza igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru, dore ko yari amaze kwitabira ibyo birori inshuro 4 zikurikira, atangaje ibi avuga ko impamvu atazitabira ibi birori ari uko ahugiye ku muryango we ndetse no kuba arimo kwimuka ava mugihugu cya Espagne aho asanzwe atuye yimukira muri Miami.
Ntago ari Shakira wenyine umaze gutangaza ko atakiririmbye muri icyo gitaramo dore ko abarimo nka Mebarak Ripoll ndetse na Shakira Isabel nabo baherutse gutangaza ko batakiririmbye muri icyo gitaramo.
Dore urutonde rw’abahanzi bateganyijwe kuririmba muri Qatari mugihe cy’igikombe cy’Isi, ndetse n’amatariki bazaririmbira.
- Sean Paul 17/12/2022
- Clean Bandit 16/12/2022
- Hassan Shakosh 12/12/2022
- Omar Montes 30/11/2022
- Dj Aseel 02/12/2022
- Gims 03/12/2022
- Miami Band 06/12/2022
- Julian Marley and Uprising 08/12/2022
- Myrath 09/12/2022