Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bakoresha amagare mu buzima bwabo bwaburi munsi bavuga ko babangamiwe n’icyemezo cyashyizweho na Polisi y’u Rwanda cy’uko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba baba bamaze kugera mu ngo zabo, ubirenzeho agatwarwa igare kandi ariryo bakesha ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Abo baturage bavuga ko mu buzima bwabo bwa buri munsi bakoresha amagare bagemura ibiribwa mu bice bitandukanye bo muri Nyagatare, bigasaba ko hari igihe bagera mu ngo zabo bakererewe, bakaba bafite imbogamizi zuko iyo barengeje saa kumi n’ebyiri bahura n’inzego zikabaka amagare yabo.
Abo baturage bavuga ko isoko rya kure barema, isaha ya nyuma bagererea mu ngo zabo ari ku isaa yine z’ijoro, rero iyo bavuye muri ayo masoko bakabatwarirara amagare kandi ariyo abatunze kubera ko ntabushobozi bwo kugura Amapikipiki bafite, kandi ko batakwikorera ibicuruzwa ku mutwe bafite amagare
Abo baturage basaba Leta ko ayo masaha yashyizweho na Police yakurwaho cyangwa cyangwa se akongerwa kubera ko ababangamiye, cyangwa se mugihe bafashe umuntu warengeje amasaha akaba yabazwa aho avuye ndetse nicyamukereje cyangwa se akabazwa ibyangombwa
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco yavuze ko icyo kibazo batari bakizi kandi ko bagiye kugikurikirana, ariko asaba abo banyonzi kujya bataha kare bitewe nuko batagira amatara bikaba byatuma bateza impanuka aho yagize ati
Nibwo twumvishe icyo kigira giti abakora ubucuruzi n’abagemura ibintu cyangwa abakora akandi kazi gatandukanye, ariko icyo twari tuzi ni ikibazo cy’abanyonzi, abanyonzi bakora ubucuruzi bwo gutwara abantu babavana mu gace kamwe babajyana ahandi, ntago twari tuzi ko twari tuziko abanyonga n’abakora ubucuruzi babukora hakiri kare icyo cyaba ari ikibazo gishya twumvishe turaza kugikurikirana
Ubusanzwe abatwara amagare babuzwa kugenda nyuma ya saa kumi n’ebyiri bitewe nuko nta matara aba ahari kandi n’amagare akaba atagira amatara