Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2022 nibwo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ruherereye i La Haye mu Buholande rwakiraga umutangabuhamya washinjaga Kabuga uruhare yagize muri Jenoside, aho yamushinjije kugira Interahamwe ze bwite yafataga nk’umutungo we Kimironko ndetse zikaba zaranamurindaga,
Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe abatutsi akaba yari n’umuyobozi wa Radiyo RTLM ifatwa nka rutwitsi mu gukangurira abaturage kwica Abatutsi mu mwaka wa 1994, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2020 afatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’imyaka 25 yari yihishe ahatazwi.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo humvishwe umutangabuhamya ushinja Kabuga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko Kabuga yari afite interahamwe ndetse akaziha ubufasha mu bikorwa byose zakoraga ndetse ko yari yaranazihaye ahantu zikorera mu nzu ye yari iherereye ku Kimironko.
Uwo mutangabuhamya bivugwa ko yakatiwe imyaka 30 y’igifungo kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yanavuze ko imodoka yatwaraga amasasu yo kurasa Abatutsi mu mujyi wa Kigali yari iya Kabuga ndetse ko yari yanditseho inyuguti ebyiri arizo KF bisobanuye Kabuga Félicien