IMIKINO

Umutoza Rob Edwards uherutse kwirukanwa muri Watford yabonye akazi muri Luton

Umutoza Rob Edwards wari umaze iminsi yirukanwe na Watford yamaze kwerekeza muri Luton ikina ikiciro cya kabiri mu bwongereza (Championship)

Edwards w’imyaka 39 wirukanwe na Watfords nyuma y’amezi 4 ayitoza, dore ko yayigiyemo ku kwezi kwa Gicurasi 2022 akaza kwirukanwa mu kwezi Nzeri 2022 nyuma yo gukina imikino 11 akabasha gutsindamo imikino 3 gusa.

Edwards agiye muri Luton asimbuye Nathan Jones umaze icyumweru agiye gutoza ikipe ya Southampton ikina ikiciro cya mbere

Rob Edwards yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe arimo Aston Villa, Crystal Palace, Derby Country, Wolvermpton Wanderes, Blackpool, Norwich City ndetse nandi makipe atandukanye

Mu mwaka wa 2013 nibwo Edwards yahagaritse gukina ruhago ajya mu mwuga wo gutoza, akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo ikipe ya Wolves yabatarengeje imyaka 18 ndetse aza no kuyibera umutoza mukuru, yatoje AFC Telford United, Wolvermpton Wanderes yabatarengeje imyaka 23, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu cy’Abongereza batarengeje imyaka 16, Forest Green Rovers ndetse na Watford

Related posts

Bitunguranye Shakira ntakiririmbye mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar menya impamvu

idrissa Niyontinya

Urugendo rwa Khaby Lame wahinduriwe ubuzima na TikTok

YONGWE TV

Enner Valencia ufunguye igikombe Cy’Isi ni muntu ki?

idrissa Niyontinya

Leave a Comment