Amakuru

Ubwongereza n’Ubufaransa byasabye M23 guhagarika kwataka Goma vuba na bwangu

Ubwongereza ndetse n’ubufaransa byamaganye ibitero bya M23 basaba ko yahagarika ibyo bitero igasubiza uduce yafashe vuba na bwangu

Umuyobozi ukuriye ibiro bireba Africa muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ubwongereza Corin Robertson yasabye ko umutwe wa M23 wahagarika gusatira Goma vuba na bwangu bitewe n’uko kwataka kwayo byateye umubabaro mu bantu.

Mu mwaka wa 2012 nibwo havutse umutwe w’iterabwoba wa M23 icyo gihe ukaba wari ukuriwe na Bosco Ntaganda ndetse na Sultan Makenga, nubwo bivugwa ko M23 yavutse muri 2012, ubundi amamoko yayo yavutse mu mwaka wa 2004 ubwo Laurent Nkunda yivanaga mu gisirikare cya Congo akajyana n’abasirikare mu misozi ya Rutshuru ashinga umutwe awitwa CNDP atangira kujya agaba ibitero ku Ngabo za Congo ndetse n’umujyi wa Goma.

Umutwe wa M23 uvuga ko urwana ushaka kurengera abanyekongo bavuga ikinyarwanda ndetse no kurwanya imitwe y’inyeshyamba nayo ishingiye mu moko.

Hashize iminsi itari micye M23 yatatse umujyi wa Goma byanatumye abaturage batuye mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda bimukira mu Rwanda ku bwinshi, abandi bahungira mu nkambi za Kanyarucinya abandi bajya muri Uganda byatumye amahanga ahagurukira ikibazo cya M23

Umuyobozi ukuriye ibiro bireba Africa muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza Madam Corin Robertson yihanangirije umutwe wa M23 ndetse awusaba guhagarika kugaba ibitero ku mujyi wa Goma vuba na bwangu bitewe n’uko ibitero byawo bigira ingaruka ku baturage.

Ntago ari Madamu Corin gusa wihanangirije M23, dore ko na Minisiter y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yasohoye itangazo isaba uwo mutwe kuba wahagarika iyo mirwano ndetse igahita isubira inyuma ikava mu bice yafashe vuba na bwangu.

M23 yo ivugako ubu imaze kugenzura uturere twa Kibumba, Buhumba, Ruhunda, Kabuhanga iri ku mupaka n’u Rwanda, Tongo ndetse na Mulimbi, ibyo bice byose bikaba bikikije umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru

Izindi Nkuru wasoma

http://yongwetv.rw/2022/11/17/rwamagana-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-guca-umwana-umutwe-akawujyana/

Related posts

Ruhango: Abaturage baturiye icyuzi cya WASAC cyitwa AYIDELI basaba ko cyazitirwa, kuko Abantu bakiyahuriramo bagapfa

idrissa Niyontinya

Kompanyi ya Tom Transfer yambuye abaturage 210 imodoka bari baguze Inkuru irambuye [Yongwetv.rw]

idrissa Niyontinya

Kicukiro: Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo barataka Inzara ikabije bakaba basaba Leta ko yabagoboka

idrissa Niyontinya

Leave a Comment