Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu murenge wa Gishari akarere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’ umugabo utaramenyekana wishe umwana w’imyaka 11 amukase umutwe akaba yaburiwe irengero.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko uwo mwana wishwe y’igaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, akaba yaciwe umutwe ubwo yarikumwe n’abandi bana batandatu bavuye kuvoma mu gishanga, maze bahura n’umugabo batabashije kumenya afite umupanga mu ntoki maze abo bana bariruka gusa afata umwe amuca umutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari Niyomwungeri Richard ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru yahamije ayo makuru y’uko hari umwana waciwe umutwe ubwo yari avuye kuvoma ndetse bakaba bari gushakisha uwakoze ayo mahano aho yagize ati
Ni abana 7 bagiye kuvoma basanga hari umuntu wabateze afite umuhoro afatamo umwana umwe aramutema abaturage bahageze basanga hasigaye igihimba gusa, Twaraye tumushakisha n’inzego z’umutekano turamubura na nubu turacyamushakisha.
Yakomeje avuga ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abana bari bari kumwe nanyakwigendera, hari abantu bari gukorwaho iperereza, ndetse yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera ndetse ko bagiye gukomeza gushakisha igice cy’umubiri wa Nyakwigendera kitaraboneka