Amakuru

Rwamagana: yaburiwe irengero nyuma yo guca umwana umutwe akawujyana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu murenge wa Gishari akarere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’ umugabo utaramenyekana wishe umwana w’imyaka 11 amukase umutwe akaba yaburiwe irengero.

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko uwo mwana wishwe y’igaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, akaba yaciwe umutwe ubwo yarikumwe n’abandi bana batandatu bavuye kuvoma mu gishanga, maze bahura n’umugabo batabashije kumenya afite umupanga mu ntoki maze abo bana bariruka gusa afata umwe amuca umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari Niyomwungeri Richard ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru yahamije ayo makuru y’uko hari umwana waciwe umutwe ubwo yari avuye kuvoma ndetse bakaba bari gushakisha uwakoze ayo mahano aho yagize ati

Ni abana 7 bagiye kuvoma basanga hari umuntu wabateze afite umuhoro afatamo umwana umwe aramutema abaturage bahageze basanga hasigaye igihimba gusa, Twaraye tumushakisha n’inzego z’umutekano turamubura na nubu turacyamushakisha.

Yakomeje avuga ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abana bari bari kumwe nanyakwigendera, hari abantu bari gukorwaho iperereza, ndetse yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera ndetse ko bagiye gukomeza gushakisha igice cy’umubiri wa Nyakwigendera kitaraboneka

Related posts

2023: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abasore 3 bakubise Muhizi bikamuviramo urupfu

idrissa Niyontinya

Umutwe wa M23 uvuga ko Leta ya RD Congo yishe amasezerano ya Luanda, kandi ko itazareberera abaturage bicwa

idrissa Niyontinya

Nyuma y’uko Jacob Zuma asabiwe n’urukiko gusubizwa muri Gereza, urwego rw’amagereza rwabiteye utwatsi

YONGWE TV

Leave a Comment