Amakuru

Rwamagana: Urujijo ku mwana wishwe n’impanuka  y’imodoka Polisi ikazinzika ikibazo cye

Umubyeyi w’umusore witwaga Ntakirutimana Alphonse witabye Imana muri Werurwe 2022 uyu mwaka aratabaza nyuma y’aho uwamugonze atigeze akurikiranwa.

Ni amakuru yageze kuri Yongwe TV, aho umubyeyi w’uyu musore witwa Nyirangirabakunzi Domitille yavuze ko nyuma yaho umusore we yishwe n’impanuka, babuze ubutabera cyane ko raporo yakozwe na Polisi yabogamiye ku mushoferi wamugonze.  

Ngo raporo yakozwe yagaragaje ko Ntakirutimana wari utwaye igare ariwe wagonze iyi modoka yo mu bwoko bwa Mini-Bus yerekezaga I Kigali iva I Rwanda yahitanye uyu musore, yari itwawe na Sgt  Hakizimana Frederic.

Ati “Bamugonze ku wa 1 Werurwe , ku wa 7 bampamagara bamwira ko yashizemo umwuka.  Twagiye  kuri polisi basohora dosiye bavuga ko umwana ariwe wagonze. Nashatse abavoka bane bose bakitarutsa bavuga ko batakwinjira muri iyi dosiye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Cp Jean Bosco Kabera, yavuze ko yifuza guhura n’umuryango w’uyu mwana cyane ko iki kibazo batari bakizi. Ati “Ni ukutwoherereza umubyeyi w’uyu mwana. Uwo muryango wazansanga ku biro byanjye. Niyo basanga ntahari bareba mu biro byanjye umuntu uba uhari bakamubwira ko banshaka bazanye ibintu byose byerekeye iyi dosiye.”

Abari ahabereye iyi mpanuka bavuga ko ubwo impanuka yamaraga kuba, igare barijyanye kuri Polisi naho uwari utwaye imodoka we arikomereza.

Nyirangirabakunzi Domitille wabuze umwana we w’umusore aratabaza nyuma yo guhabwa ubutabera bucagase

Related posts

Nyagatare: Abatwara amagare barinubira umwanzuro wa Police wo gutegekwa gutaha saa kumi n’ebyiri [Inkuru irambuye]

idrissa Niyontinya

2023: Mu mukino wari ubereye ijisho Abasirikare barinda abanyacyubahiro batsinze abatabara aho rukomeye [AMAPHOTO]

idrissa Niyontinya

Muri Kigali umumotari yasanzwe muri Ruhurura yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Leave a Comment