Amakuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, wasimbuye kuri uyu mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney.

Ni mu muhango wabereye  muri Village Urugwiro, uyobowe na Perezida Paul Kagame. Mu ijambo rye Perezida yatangaje  ko inshingano z’ubuyobozi atari nshya kuri Musabyimana, icyahindutse ni uko ziyongereye uburemere.

Yakira indahiro ye Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye gukora bazirikana ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage.

Ati “Abaminisitiri rero n’abandi bayobozi, ibyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda, gukorera igihugu, bitari mu magambo gusa, ngira ngo ahenshi bikwiye kuba bishingira ku bikorwa[…] Abantu wenda bashobora guhitamo gusa kutabyuzuza nk’uko bikwiye bakikorera ibyabo, icyo ni ikindi kibazo, ariko ibya ngombwa abantu bakwiye kuba bagenderaho, ibijyanye n’inshingano bashinzwe.”

Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko Minisitiri Musabyimana yumva neza inshingano ze, kandi yiteguye kuzuzuza.

Itangazo rishyiraho Minisitiri Musabyimana ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.

Uyu mugabo yari asanzw ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi, ndetse hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho avuye ku wa Meya wa Musanze hagati ya 2015 na 2016.

Ni mu gihe hagati ya 2014 na 2015, Musabyimana yari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering, i Gembloux mu Bubiligi.

Gatabazi yasimbuye yagiyeho muri Werurwe 2021, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Icyo gihe yasimbuye Prof Shyaka Anastase. Mbere yaho, yari umudepite.

Ubwo Musabyimana yarahiriraga inshingano nshya nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Related posts

Perezida Museveni yashimye uko yakiriwe i Kigali

YONGWE TV

Umutwe wa M23 uvuga ko Leta ya RD Congo yishe amasezerano ya Luanda, kandi ko itazareberera abaturage bicwa

idrissa Niyontinya

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi muri Mozambique zabohoje icyambu cya Mocimboa da Praia

idrissa Niyontinya

Leave a Comment