Amakuru

Minisitiri Gatabazi yirukanwe muri MINALOC

Gatabazi Jean Marie Vianney wari minisitiri w’ubutegetsi yakuwe kuri uwo mwanya asimburwa na Min Jean Claude Musabyimana.

Uyu munsi ku wa kane tariki 10 Ugushyingo 2022 nibwo Perezida Kagame w’u Rwanda abinyujije muri minisitri w’intebe Eduard Ngirente yakuye Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Itangazo rya minisitiri w’intebe w’u Rwanda bwana Eduard Ngirente rikomeza rivuga ko Minisitiri Gatabazi yasimbujwe Jean Claude Musabyimana wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi [MINAGRI] 

Gatabazi akuye kuri uyu mwanya nyuma y’umwaka n’amezi umunani kuko yashyizwe muri iyi minisiteri muri Werurwe 2021 avanwe ku mwanya wa guverineri w’intara y’amajyaruguru.

Minisitiri Gatabazi [Ibumoso] yakuwe muri minisitiri y’ubutegetsi asimburwa na Jean Claude Musabyimana[Iburyo].

Itangazo rya Minisitiri w’intebe ryirukana Minisitiri Gatabazi.[Twitter]

Related posts

2023: Muhanga arasaba Leta gutuzwa mu mudugudu kuko aba mu Ishyamba wenyine ararana n’Ingurube ze

idrissa Niyontinya

Peru:Imyigaragambyo yo gusubiza ububasha Perezida ucyuye igihe irarimbanyije

YONGWE TV

Ngoma: Nyuma yo kwica umugabo we amuciye umutwe yakatiwe burundu ndetse nabo bafatanyije

idrissa Niyontinya

Leave a Comment