Amakuru

Ihere Ijijo nawe Uko Abaturage, abayobozi n’ibyamamare bakoraniye mu Kinigi mu Kwita Izina

Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’ibyamamare, bongeye guhurira mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu muhango wo Kwita Izina abana 20 b’Ingagi, bavutse mu mezi 12 ashize.

Ni umuhango wongeye kuba imbonankubone, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize wakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya COVID-19. Abantu baherukaga muri aka gace mu 2019.

Ni umuhango wari ukumbuwe na benshi watangiye mu 2005, umaze gutuma Ingagi 354 zihabwa amazina.

Imibare ya RDB igaragaza ko abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga ibamo ingagi bakomeje kuzamuka, ari nako itanga umusanzu ukomeye mu bukerarugendo mu Rwanda.

Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana. Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9.

Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yagabanutse hejuru ya 70%. Ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka, aho inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $131 igera ku $164.

Mu bita amazina muri uyu mwaka barimo Igikomangoma Charles Philip Arthur George uritabira yifashishije ikoranabuhanga, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise ndetse n’ibyamamare nka Didier Drogba n’abandi.

Abana bitwa amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa.

Abana b’ingagi bose uko ari 20 batangiye guhabwa amazina, aho bari kwitwa n’abantu batandukanye batoranyijwe na RDB barimo Igikomangoma Charles n’abandi batandukanye.

Amazina yatanzwe:

 Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’

 Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’

 Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’

-Kwita izina, umugenzo ufite igisobanuro mu murage w’Abanyarwanda

Kwita izina ni umugenzo wakorerwaga umwana w’umuntu kuva cyera mu muryango w’Abanyarwanda, hari ababyeyi n’abaturanyi.

Kwita izina ingagi ni gahunda ifite isooko kuri uwo muco. Nk’uko ababyeyi basohoraga umwana bakamuha izina, bakifatanya n’abaturanyi mu byishimo by’umwana wavutse. Nk’uko umuco wabaye umusingi ukomeye mu gushaka ibisubizo birambye by’igihugu niko umuco w’u Rwanda ufasha mu kwamamaza ubukerarugendo.

Urugero, mu 2005, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yise umwana w’ingagi Byishimo. Naho Madamu Jeannette Kagame yita undi mwana w’ingagi Impano. Aba bana b’ingagi bombi bafite nyina umwe witwa Nyabitondore.

Soma inkuru hano umenye byinshi ku #KwitaIzina

12:00: Itorero Mashirika rifatanyije n’umuraperi Ish Kevin basusurukije abantu mu butumwa bugaruka ku byiza by’ingagi ndetse n’impamvu abantu bagomba kuzibungabunga.

Ni ubutumwa banyujije mu ndirimbo n’umukino ukinnye mu buryo bumeze nk’ikinamico aho bamwe bagaragazaga ko bakwiye guhiga ingagi bakazica ariko abandi bakaza babereka ibyiza byazo n’uburyo abantu baza kuzisura bagasiga amadovize akagirira igihugu akamaro ndetse nabo ubwabo.

Ibi kandi niko byahoze kuko mbere ya 2005, abaturage b’i Musanze ntabwo bari bazi akamaro k’Ingagi ariko kuri ubu bafite amashuri meza,imidugudu n’ibindi bikorwa bakesha ingagi.

Mashirika yakorewe mu ngata n’umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit.

Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Nzabivuga’ afatanya n’abitabiriye ibi birori kuririmba bavuga ko ibidakwiriye nibabibona bazabivuga kuko ntawe ushobora gusenya ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bagezeho barebera.

Senderi yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ‘Iyo Twicaranye n’izindi zigaruka ku kwimakaza indangagaciro z’Abanyarwanda n’umuco wabo.

-Bimwe mu byo wamenya ku Ngagi

Ingagi ni zimwe mu nyamanswa nini zizwiho kwitonda cyane, izi nyamanswa z’ingagi zikunze kugaragara cyane ku mugabane wa Afurika, ndetse inyinsi zikaba ziba mu Rwanda muri Pariki y’Ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ingagi ifite amaboko mareramare aho usanga asumba amaguru yayo kandi ifite igihimba kinini cyane kigizwe n’amabere manini ku ngore.

Ingagi itwikiriwe n’ubwoya hafi ku mubiri wose keretse ku ntoki zayo, hagati mu kiganza cyayo, ku isura yayo ndetse no ku maboko yayo aho ahurira n’umubiri no munsi y’ikirenge cyayo.

Ingagi ni imwe mu nyamanswa ifite umutwe munini kandi muremure nk’uko bikunze kugaragara ku ngagi z’ingore. Ingagi kandi igizwe n’amatwi mato cyane ndetse n’amaso mato yirabura, izwiho kuba itagira umurizo nk’izindi nyamanswa.

Amenyo y’ingagi ni 32, ifite ibijigo binini n’amenyo yayo ni manini, kimwe nk’umuntu kandi Ingagi ifite ingoyi zikikije amaso yazo.

Ingagi ifite imitekereze nk’iy’abantu irimo nko kumva, kureba, guhumeka, kumenya uburyohe bw’ikintu runaka, ndetse no gufata ibintu nk’uko ku bantu biteye.

Amaboko y’ingagi usanga nta tandukaniro afite ugereranyije n’ay’abantu, ifite intoki eshanu kandi ugasanga zitandukanye nkuko ku bantu biteye. Ikirenge cy’ingagi kigizwe n’amano manini agera kuri atanu aho ishobora gukora ibintu bitandukanye ikoresheje amaboko cyangwa amaguru.

Ingagi zitungwa n’ibikomoka ku biti aho usanga zirya ibiryo byazo igihe cy’amanywa, nko kurya amababi y’ibiti n’imbuto zabyo.

Abahanga batangaza ko ingagi zishobora kuba zirya amoko y’ibiti agera kuri magana abiri. Zizwiho kandi kuba zirya imiswa akenshi ziba zivanye mu migina. Mu minywere yazo ingagi zikunze kunywa amazi mu rwego rwo kwimara inyota kandi ikigereranyo cy’ibyo ingagi ishobora kurya ku munsi gishobora kugera ku biro 50 ku ngagi nkuru.

Ingagi zitura ahantu hamwe zitimuka n’ubwo akenshi zitura mu ishyamba ririmo ibiti. Izi nyamaswa kandi zikunda gutura ahantu harangwa n’imvura, mu bice bigizwe by’imisozi ndetse n’ahantu hagizwe n’ibishanga.

Ingagi ishobora kubyara igeze ku myaka 10 kugera kuri 12, iy’ingore ishobora kubyarira hagati y’amezi 8 ndetse 9.5 kandi ibyara inshuro eshatu gusa mu buzima bwayo.

Icyana cy’ingagi gishobora kwiga kugenda mu gihe cy’amezi abiri gusa bitandukanye cyane n’abantu, ndetse gishobora kugenda mu gihe kitageze no ku mezi icyenda.

-Abateye inkunga #KwitaIzina2022

Ibirori binogeye ijisho nk’ibi ntabwo byari gushoboka iyo hatabaho abafatanyabikorwa bafashije Urwego rw’Iterambere, RDB, mu gutegura uyu munsi.

Barimo Banki ya Kigali [Bank of Kigali Plc] itanga serivisi zo kuzigama amafaranga, gutanga inguzanyo ngo abantu bakore imishinga itandukanye n’izindi zirimo izifashisha ikoranabuhanga.

Abandi bateye inkunga #KwitaIzina2022 barimo Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu binyuze mu ndege, Rwandair na Cleo Lake Kivu Hotel iherereye mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi. Ni hoteli y’inyenyeri eshanu yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Hari kandi Sosiyete Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya ENGEN, Uruganda Nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, Kigali Marriott Hotel, SP Rwanda [Société Pétrolière], I&M Bank (Rwanda) PlC, Azam Rwanda, Uruganda rwa Inyange, Brussels Airlines, CANAL+ Rwanda.

Hari kandi Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’inidasembuye rwa Skol Brewery Ltd, SULFO Rwanda Industries Ltd, Sina Gérard/Ese Urwibutso, Akagera Business Group, Bella Flowers, Radisson Blu Kigali ndetse na Greenleaf Motors Ltd

Iby’ingenzi mu ijambo rya Michaella Rugwizangoga ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Rugwizangoga yagaragaje ko ubukerarugendo bufatiye runini iterambere ry’u Rwanda

11:45 Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Michaella Rugwizangoga atangiye avuga ko ari iby’agaciro kongera guhurira mu Kinigi mu muhango wo #KwitaIzina.

Rugwizangoga yashimiye abarimo Igikomangoma Charles n’abandi baza kwita amazina uyu munsi bifatanyije n’u Rwanda muri ibi birori by’akataraboneka.

Yavuze ko mu myaka 17 abana b’ingagi bagera kuri 352 aribo bamaze guhabwa amzina.

Binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki, Guverinoma y’u Rwanda ishyira nibura 10% by’ayinjizwa na za Pariki mu mishinga iteza imbere abaturage aho kugeza ubu miliyari 7,9Frw yashowe mu mishinga yo guteza imbere abaturage baturiye za pariki zitandukanye.

Ubutumwa bwa Guverineri Nyirarugero

11:40: Guverineri Nyirarugero yavuze kuri gahunda yo gusaranganya ibiva muri Pariki y’Ibirunga aho yashimangiye ko kuva mu 2005, imishinga 532 ifite agaciro ka miliyari 3,5Frw yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije pariki y’ibirunga. Harimo Imishinga ‘Ubuhizi, ubworozi, kubaka amashuri, amavuriro, amazi ndetse no kubakira abatishoboye.

Ati “Iyo mishinga yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ibi byose bijyana n’izindi nyungu abaturage babona mu bukerarugendo aho babonamo akazi bakabasha no kugurisha ibyo bakoze.”

Yavuze kandi ko hari Imidugudu y’icyitegererezo yubatswe , agakiriro n’ibindi byinshi bakesha ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga.

Guverineri Nyirarugero yavuze ko abaturage kuri ubu bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko insanganyamatsiko yo #KwitaIzina2022, ibigira iti ‘Kubungabunga ibidukikije ni ubuzima’.

11:35: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille atanze ikaze mu Ntara ayoboye, yakira Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’abandi bashyitsi baje mu muhango wo #KwitaIzina abana b’ingagi ku nshuro ya 18.

Guverineri Nyirarugero yavuze ko gahunda zashyizweho na Guverinoma zo guhashya icyorezo cya Covid-19 arizo zatumye abantu bongeye guhurira hano mu birori nk’ibi ari bazima ndetse n’ingagi ari nzima zarabashije kwibaruka.

Yavuze ko ari ishema kuba basuwe n’abashyitsi benshi baturutse ku Isi bityo akaba ri umwanya wo kuzirikana akamaro ingagi zifitiye iyi Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba muri rusange.

11:30: Nzeyimana Luckman na Diana Mpyisi bayoboye ibi birori batangiye gusoma amazina y’abagiye kwita amazina abana 20 b’ingagi.

Umunyamakuru Lucky Nzeyimana na Diana Mpyisi bayoboye ibi birori

Abagize itsinda rya Sauti Sol rikomoka muri Kenya bari mu bagomba kwita Izina kuri uyu wa Gatanu

Miss Jolly Mutesi na Miss Naomi Nishimwe aha bari bageze mu Kinigi

Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima (imbere) yaserutse yambaye urugori. Ni umwe mu bagiye Kwita Izina abana b’ingagi

Ubwo Didier Drogba yasesekaraga mu Kinigi ahari kubera umuhango wo Kwita Izina

Perezida w’inama y’Ubutegetsi ya RDB, Itzhak Fisher ni umwe mu bita amazina uyu munsi

Drogba yakiranywe urugwiro mu Kinigi

Kaddu Sebunya, umwe mu banyacyubahiro bari mu bita amazina abana b’ingagi uyu munsi

Louise Mushikiwabo uyobora OIF ni umwe mu bagiye Kwita Izina muri uyu muhango. Yakiranywe urufaya rw’amashyi

Barimo Igikomangoma Charles cya Wales (witabiriye uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga), Uzo Aduba – Umukinnyi wa Filimi, Dr Evan Antin – Veterineri akaba n’Umunyamakuru wa Televiziyo , Neri Bukspan Umuyobozi Mukuru wa Standard & Poor’s Credit Market Service na Dr Cindy Descalzi Pereira – Umugiraneza akaba na Rwiyemezamirimo

Barimo kandi Didier Drogba – Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Itzhak Fisher – Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Laurene Powell Jobs – Perezida akaba ari na we washinze Emerson Collective ndetse na Dr Frank I. Luntz – Perezida akaba ari na we washinze, Luntz Global

Inkuru bijyanye: Ibyo wamenya ku bantu 21 bazita abana b’ingagi mu Kinigi

Abandi bita amazina ni Stewart Maginnis – Umuyobozi Mukuru wungirije Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN), Thomas Milz – Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, akaba n’ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko ya Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo n’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Hari Salima Mukansanga – Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Louise Mushikiwabo – Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Youssou N’Dour – Umuhanzi wo mu gihugu cya Sénégal, Naomi Schiff – Rurangiranwa mu gutwara imodoka z’amarushanwa akaba n’Umunyamakuru.

Abandi ni Kaddu Sebunya – Umuyobozi w’Umuryango African Wildlife Foundation, Gilberto Silva – Yakiniye Ikipe ya Arsenal, Sauti Sol – Itsinda ry’abaririmbyi b’ibyamamare, Juan Pablo Sorin – Yakiniye Paris Saint-Germain, Moses Turahirwa – Umuyobozi wa Moshions na Sir Ian Clark Wood, Umuyobozi Mukuru wa The Wood Foundation

– Amafoto y’abana b’Ingagi 20 bagiye guhabwa amazina

Yavutse tariki 4 Ukwakira 2021, ibyarwa na Umwali yo mu Muryango wa Susa

Umuryango mushya witwa Kwisanga nawo wibarutse Ingagi muri Gicurasi 2021

Yavutse tariki 1 Kanama 2022, ibyarwa na Umuteguro yo mu Muryango wa Hirwa

Yavutse tariki 4 Kanama 2021, ibyarwa na Umucyo yo mu Muryango wa Noheri

Yavutse tariki 8 Mata 2022, ibyarwa na Urahirwa yo mu Muryango wa Ntambara

Yavutse tariki 10 Kamena 2022 , ibyarwa na Ruhuka yo mu Muryango wa Noheri

Yavutse tariki 10 Mutarama 2022, ibyarwa na Tamu yo mu Muryango wa Susa

Yavutse tariki 12 Ukwakira 2021, ibyarwa na Akamaro yo mu Muryango wa Kureba

Yavutse tariki 9 Ukuboza 2021, ibyarwa na Gwira yo mu Muryango wa Pablo

Yavutse tariki 12 Ukwakira 2021, ibyarwa na Izihirwe yo mu Muryango wa Musilikali

Yavutse tariki 13 Nzeri 2021, ibyarwa na Igitangaza yo mu Muryango wa Mutobo

Yavutse tariki 15 Kanama 2021, ibyarwa na Ubufatanye yo mu Muryango wa Musilikali

Yavutse tariki 21 Mutarama 2022, ibyarwa na Bukima yo mu Muryango wa Musilikali

Yavutse tariki 26 Mata 2022, ibyarwa na Umutungo yo mu Muryango wa Sabyinyo

Yavutse tariki 15 Nzeri 2021 ibyarwa na Ubuntu yo mu Muryango wa Igisha

Yavutse tariki 28 Kanama 2021, ibyarwa na Nsanganira yo mu Muryango wa Ntambara

Yavutse tariki 31 Gicurasi 2022 , ibyarwa na Umutuzo yo mu Muryango wa Amahoro

Yavutse tariki 29 Mata 2022, ibyarwa na Agasaro yo mu Muryango wa Muhoza

Yavutse tariki 28 Nyakanga 2022, ibyarwa na Twiyubake yo mu Muryango wa Muhoza

Muri rusange abana bagiye kwitwa amazina barimo abavutse hagati ya Kanama 2021 kugeza muri Kanama 2022.

11:15: Abagiye kwita amazina bageze ahari kubera uyu muhango bambaye imikenyero n’imishanana

11:10 Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente bageze ahari kubera uyu muhango.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yari ageze mu Kinigi. Aha yaganiraga na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse na Clare Akamanzi uyobora RDB

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente aganira na Clare Akamanzi uyobora RDB

10:55: Diana Mpyisi aje kunganira Umunyamakuru Nizeyimana Luckman , aho bagiye gufatanya kuyobora ibi birori.

10:45: King James mu kinimba yashyuhije abantu

Ibirori byo #KwitaIzina biri kubera munsi ya Pariki y’Ibirunga, ahantu hakonja ku rwego rwo hejuru, ku buryo abitabiriye ibi birori hafi ya bose baje bifubitse amakoti.

Byasabye ko King James agera ku rubyiniro kugira ngo abitabiriye bacinye akadiho mu ndirimbo ze zirimo ‘Ibare, Ganyobwe ndetse na ‘Umuriro watse’ kugira ngo koko wake abitabiriye amakoti bayakure ubundi bacinye akadiho.

King James yerekanye ko akunzwe mu Majyaruguru ndetse ubwo yari ku rubyiniro abaturage benshi bazamutse bafatanya nawe kuririmba no gucinya akadiho mu kinimba dore ko gifite inkomoko mu Majyaruguru.

King James yakorewe mu nkokora na Riderman nawe wahise yanzika mu mujyo wo gufasha abantu gusimbuka.

Riderman yinjiriye ku ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi bise ‘Niko nabaye’ akomereza ku yo yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Nta kibazo’.

Uyu muraperi umaze imyaka irenga 12 mu muziki yahagurukije abantu ubwo yageraga ku ndirimbo yise ‘Abanyabirori n’iyitwa ‘Simbuka’ zafashije abantu kujya mu bicu.

King James yanzikanye indirimbo ze zakunzwe nka Ganyobwe, Ibare n’izindi

Riderman ubwo yasusurutsaga abitabiriye

10:30: Jay Polly yunamiwe mu Kinigi

Jay Polly umaze umwaka yitabye Imana yunamiwe muri uyu muhango wo Kwita Izina

Umuhanzi Nemeye Platini wahawe umwanya muri ibi birori ngo asusurutse abitabiriye yaririmbye indirimbo zitandukanye zahagurukije abantu.

Uyu muhanzi yahise abwira abitabiriye ko indirimbo agiye kuririmba yayikoranye n’umuraperi Tuyishime Joshua Polly witabye Imana kuri iyi tariki 2 Nzeri 2021.

Indirimbo Mumutashye yakoranye na Dream Boys niyo Platini yifashishije asaba abanya-Musanze kumwibuka.

Jay Polly ni umuhanzi wubakiye ibigwi mu Rwanda ariko by’umwihariko mu Karere ka Musanze yari ahafite abafana benshi cyane ko nyinshi mu ndirimbo yatangiriyeho ariho yazikoreye.

Ubwo Platini yageraga ku gitero cya Jay Polly yahaye umwanya abitabiriye #KwitaIzina barakiririmba.

Umuhanzi Mico The Best ni umwe mu basusurukije abanya-Musanze

Juno Kizigenza yanyuzagamo akabyina

Akanyamuneza ni kose ku banyamahanga bitabiriye Kwita Izina

Ubushyuhe bwo munsi y’Ibirunga ntibyabujije abitabiriye gususuruka

Abanyacyubahiro batandukanye bamaze kuhagera

Okkama yashyuhije benshi mu ndirimbo ze zigezweho

Juno Kizigenza ubwo yasusurutsaga abitabiriye uyu muhango

Uyu mubyeyi yazanye n’umwana we kwihera ijisho ibi birori

10:25: Chris Eazy yahagurukije imbaga!

Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ugzweho mu ndirimbo ‘Inana’ yanyuze bikomeye Abanya-Musanze abinyujije mu ndirimbo ye yise ‘Amashu ndetse na Inana’.

Ni indirimbo zishimiwe bikomeye cyane n’abitabiriye ibi birori kugeza ubwo bose bari bashyize amabendera mu bicu bagaragaza ko bishimiye uyu muhanzi.

10:20: Abahanzi Nyarwanda barimo gushyushya imbaga yitabiriye ibirori byo #KwitaIzina.

Abahanzi barimo abakorera umuziki mu Karere ka Musanze nka The Bless wamamaye mu ndirimbo ‘Ikibazo’, Umuraperi MayLo n’abandi bakomoka i Musanze nibo babanje guhabwa umwanya.

Abaturage baberetse urugwiro ku rwego rwo hejuru ndetse bagafatanya nabo kuririmba indirimbo zabo cyane ko baba bazizi.

Abandi bahanzi bakomeje gususurutsa abitabiriye ibi birori barimo umuhanzikazi Bwiza ugezweho mu ndirimbo ‘Ready’ n’izindi zitandukanye.

Bwiza ukorera ibikorwa bye mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yerekanye ko akunzwe muri iyi minsi.

Yakorewe mu ngata na Okkama waririmbye indirimbo ye yise ‘Puculi’ na Iyallah ari nayo ndirimo yamenyekaniyeho, dore ko iri mu za mbere yakoze akiva kwiga umuziki.

Umuhanzi Afrique ugezweho mu ndirimbo ’Agatunda’ nawe yahawe umwanya aririmba iyo ndirimbo ndetse abantu bose n’abana bato bafatanya nawe kuyiririmba ari nako bazamura amabendera mato bafite mu rwego rwo kumwereka urukundo.

Ibibumbano by’ingagi byakozwe n’abanyabugeni b’abahanga byashyizwe mu Kinigi ahari kubera umuhango wo kwita Izina

Mu Kinigi hateguwe neza nk’ahagiye kubera umuhango ukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda

Buri wese yakoze kuri telefome ye ngo afate agafoto k’urwibutso

Ibyishimo ku baturage bo mu Kinigi

Nubwo hari akabeho, abaturage babukereye

10:10: Ibihumbi by’abantu bamaze kugera ku kibuga cya Kinigi ahagiye kubera umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize.

Mu nzira aho wanyuraga kuva mu masaha ya Saa Moya za mu gitondo kuva mu Mujyi wa Musanze ugera mu Kinigi, wabonaga abantu bose barimo kwerekeza kuri iki kibuga ndetse hanashyizweho uburyo bwo kubatwara aho imodoka nini za Ritco arizo zikomeje gutwara abantu.

-Musanze itatswe n’ibyiza, Umujyi w’Ubukerarugendo

Bishobora kugufata nibura urugendo rw’amasaha atatu n’igice kugira ngo uve ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ube ugeze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’urwa Gasabo.

Mu nzira iva i Kigali igana muri uyu mujyi ufatwa nk’inkingi mwikorezi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, usanganirwa n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu. Ukandagije ikirenge mu Ntara y’Amajyaruguru, ushobora guhita ubona neza ko wageze mu rw’imisozi 1000.

Akarere ka Musanze ari na ko kabarizwamo uyu mujyi w’ubukerarugendo, gafite ubuso bungana na 530,4 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.

Ibarura riheruka rigaragaza ko Musanze ifite abaturage barenga gato ibihumbi 406, barimo abarenga ibihumbi 112 batuye mu mujyi mu gihe abandi ibihumbi 253 batuye mu mirenge y’icyaro.
Ugeze muri uyu mujyi abona iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyombonera cyawo. Usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Musanze, hari n’amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira abakerarugendo baturutse imihanda yose.

SRC:WWW.IGIHE.COM

Related posts

Umutwe wa M23 uvuga ko Leta ya RD Congo yishe amasezerano ya Luanda, kandi ko itazareberera abaturage bicwa

idrissa Niyontinya

2023: Nyamagabe: Abajura bishe umugabo bamuciye ukuboko ndetse n’urwasaya.

idrissa Niyontinya

Uganda: ikigo cya Gisirikare cyatatswe hibwa imbunda, umusirikare ukomeye aricwa. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Leave a Comment