Amakuru

Rwanda: Umuhanzi Yvan Buravan yapfuye ku myaka 27 Yonyine

17 Ukw’amunani 2022, 05:07 GMT

Vyavuguruwe 17 Ukw’umunani 2022, 05:10 GMT

Yvan Buravan, umuhanzi wari umaze kuba icyamamare mu njyana ya R&B, yapfuye ku myaka 27 azize indwara, nk’uko ushinzwe kureberera inyungu ze yabibwiye BBC. 

Yvan Burabyo, uzwi cyane nka Buravan, yari amaze iminsi yivuriza mu Buhinde cancer y’impindura ari nayo yamuhitanye, nk’uko biri mu itangazo ry’ikigo kireberera inyungu ze.  

Buravan yivurije mu Rwanda, muri Kenya no mu Buhinde mbere y’uko iyi ndwara imuhitana.  

Bruce Twagira, uzwi cyane nka Bruce Intore, wari ushinzwe inyungu za Buravan, yabwiye BBC ati: “agiye vuba cyane hari byinshi adashoboye gukora, ariko ntibikuyeho byinshi byiza yakoze. Umurage we uzagumaho.”

Uburwayi bwa Buravan ni inkuru yagarutsweho na benshi mu Rwanda bakunda umuziki we, kandi urupfu rwe benshi berekanye ko rwabababaje. 

Umuhanzi Yvan Buravan

Abahanzi Andy Bumuntu wo mu Rwanda, AY Masta wo muri Tanzania, bari mu batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Buravan.

Related posts

Abagenda Umujyi wa Kigali bemeza ko ubwiherero rusange buje bukenewe

YONGWE TV

Umunya Politiki Martin Fayulu ntakozwa kuba ingabo z’Akarere zaba ziri muri Congo

idrissa Niyontinya

Ishimwe Dieudonne urukiko rumugize umwere ku byaha ashinjwa

idrissa Niyontinya

Leave a Comment