
Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=173046
Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=173046
Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, wari umutoza wa Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino yayihaye intenguza mbere y’uko afata icyemezo cyo kuyirega mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi kubera kumwambura.
Jorge Paixão yabwiye IGIHE ko mu mezi atanu yatoje muri Rayon sports, yahembwe ukwezi kumwe gusa. Ati” Nakoze amezi atanu muri Rayon atatu ya mbere sinahembwe nyuma nibwo banyishyuye ukwezi kumwe n’igice.”
Paixão yakomeje avuga ko ari kenshi yahamagaye Perezida wa Rayon sports ariko ntiyamwitaba.
Uyu mutoza avuga ko abanyamategeko be boherereje ubutumwa (Email) Rayon Sports ariko nabwo ntiyabusubiza.
Yakomeje avuga ko niba ntagikozwe mu cyumweru kimwe arajyana ikirego mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Paixão avuga ko mu buzima bubi yabayeho muri Rayon Sports yagerageje gukora kinyamwuga ariko bo icyo bamweretse ari agasuzuguro.
Yagize ati “Nkunda Rayon Sports nagerageje gukora kinyamwuga, kuko hari ubwo twakoraga imyitozo dufite imipira umunani gusa yo gukina, abakinnyi nabo ntabikoresho bafite.”
Uyu mutoza avuga ko hari ubwo yahaga abakinnyi amafaranga yo kwishyura inzu no kurya kuko hari n’igihe yahaye umwungiriza we, Ferreira Faria Paulo Daniel ayo kwishyura inzu, ngo ariko ibyo byose abafana ntibabizi.
Ku ruhande rwa Rayon Sports ivuga ko ayo makuru atariyo kuko icyo kirego ntacyo izi.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul aganira na IGIHE yagize ati “ayo makuru siyo kuko ibyo amasezerano avuga byose twarabikoze kugeza no ku itike yamucyuye.”
Si ubwa mbere ibibazo byo kutishyura abatoza bivuzwe muri Rayon Sports kuko mu 2020 nabwo yari mu manza na Ivan Minnaert.
Umutoza Jorge Paixão yahaye integuza Rayon Sports mbere yo kuyirega muri FIFA
Slc:Igihe.com