Amakuru

SUDANI: Abasaga ijana 100 bamaze kugwa mu mirwano ishingiye ku moko mugihugu cya Sudani

Inzego z’ubutegetsi muri leta ya Blue Nile mu Burasirazuba bw’Amajyepfo zemeje ko abagera ku 105 ari bo byemejwe ko bamaze kugwa mu mirwano ishingiye ku moko yapfaga ubutaka.

Minisitiri w’Ubuzima yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko ubu habonetse agahenge ariko ko hakiri ingorane zo gusubiza mu byabo abari bahunze.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu bagera ku bihumbi 15 bahunze mu Karere ka Blue Nile ndetse ko abandi benshi bacumbitse mu mashuri nk’uko BBC ibivuga.

Bivugwa ko muri Sudani, abagera kuri miliyoni 14 bakeneye ubufasha kugira ngo ubuzima bubashe gusubira ku murongo ariko ko inkunga bakeneye batasha kuzibona kubera ko zabaye iyanga.

Imvururu zo muri Blue Nile zakurikiwe n’imyigaragambyo mu Mujyi yo hirya no hino muri Sudani byatumye hashyirwaho umukwabu mu Mijyi ibiri mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Imirwano yadutse hagati y’abo mu bwoko bw’aba- Hausa n’aba-Birta mu Mjyepfo yanakomerekeyemo abatari bake. Mu bapfuye hagwiriyemo abana bato barashwe cyangwa bagaterwa ibyuma.

Related posts

M23 ntabwo yigeze itumirwa mu nama yahurije hamwe Perezida Kagame, Museveni, Tshisekedi ku kibazo k’imitwe yo muri Congo

idrissa Niyontinya

Urukiko rukuru rwemeye ubujurire bwa Bamporiki bumuha itariki nshya azaburaniraho

idrissa Niyontinya

Uganda: ikigo cya Gisirikare cyatatswe hibwa imbunda, umusirikare ukomeye aricwa. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Leave a Comment