
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye urubyiruko kwikuramo imyumvire y’uko kuba rwararangije kaminuza bituma bagomba gukora akazi ko mu biro gusa, arusaba gukura amaboko mu mifuka rukanatekereza akazi kose katuma rubona amafaranga rukiteza imbere.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, ubwo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari hatangizwaga amahugurwa y’iminsi itanu yitabiriwe n’urubyiruko 277 ruhagarariye urundi mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.
Ni amahugurwa agamije kwereka uru rubyiruko uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no kurwongerera ubumenyi kuri gahunda zitandukanye za Leta.
Minisitiri Gatabazi yabwiye uru rubyiruko rwo mu Burengerazuba ko bakwiriye kugira icyizere cy’ubuzima bakagira ubuzima bufite intego kandi bakumva ko igihugu cyabo kibitezeho byinshi.
Yavuze ko ubukorerabushake bakora bukwiriye kwibanda cyane ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, asaba abakobwa kurushaho kwigisha bagenzi babo uko bakwirinda inda z’imburagihe zikomeje kwiyongera hirya no hino mu rubyiruko.
Abakangisha ko barangije kaminuza bakanga akazi katari ako mu biro bagiriwe inama

Minisitiri Gatabazi yasabye uru rubyiruko kurangwa no gukora cyane bakirinda gukangisha ko barangije amashuri ku buryo akazi katari ako mu biro batagakora.
Yagize ati “Hari urubyiruko rusuzugura akazi ngo ni ak’amaboko ugasanga hari amahirwe hirya no hino, kuba umuntu yarize ntabwo bivuga agomba kwicara mu biro, ikintu cya mbere urubyiruko rukwiriye kumenya ni uko ikintu cyose kibafasha kwinjiza amafaranga atari ukwiba, kwica cyangwa se kugira nabi bakwiriye kugikora. Bakoresha amaboko, bakoresha imbaraga bakinjiza amafaranga.”
Yababwiye ko bakwiriye gutekereza ukuntu bahera ku bintu bito bikabafasha kugera kuri byinshi aho gutekereza ko batangira ubucuruzi ari uko babonye igishoro cya miliyoni eshanu kuzamura.
Yavuze ko mu bihumbi 20 Frw cyangwa 100 Frw bashobora kuyaheraho bakagura amatungo magufi akazagenda yororoka akabafasha kubona igishoro bakeneye aho kwicara batekereza akazi ko mu biro gusa.

Urubyiruko rwo mu Burengerazuba rwasabwe kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage muri iyi Ntara bakarwanya ibirimo isuri ikunze gutwara ubutaka, ikibazo cy’urubyiruko rwiba abantu rukoresheje ikoranabuhanga n’ibindi byinshi.
SLC: igihe.com