Amakuru

HARRY Maguire yibasiwe n’abafana bamwe kubera imyitwarire ye mibi.

Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, yavugirijwe induru n’abafana be ubwo batsindaga Crystal Palace ibitego 3-1 mu mukino ubanziriza shampiyona wabereye i Melbourne.

Maguire yemejwe ko azakomeza kuba kapiteni wa United n’umutoza mushya Erik ten Hag, uteganya gukoresha uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza mu bwugarizi na Lisandro Martinez yaguze miliyoni 57 z’ama pound muri Ajax.

Ariko, bamwe mu bafana ibihumbi 76.499 bari ku kibuga cya Melbourne Cricket Ground bagaragaje ibyiyumvo byabo kuri uyu mukinnyi muri uyu mukino United yatsinze ari abakinnyi 10.

Ikipe ya Ten Hag irakunzwe cyane muri Australia, gusa mu barebye uyu mukino harimo umubare muto wakurikiranye iyi kipe kuva mu Bwongereza.

Nubwo bigoye kumenya uwavugirizaga induru Maguire,byumvikanaga buri uko Maguire yafataga umupira mu gice cya mbere.

Impungenge zihari ni uko bishobora gukomeza ku bafana ba United mu gihe gisigaye cy’imyiteguro yayo, irimo imikino i Perth Ku wa gatandatu na Oslo ku ya 30 Nyakanga, hanyuma bakine umukino wa mbere wa Premier League na Brighton kuri Old Trafford ku ya 7 Kanama.

Maguire yibasiwe n’abafana bamwe kubera imyitwarire ye mibi mu mwaka w’imikino ushize.

Related posts

Perezida Evaliste Ndayishimiye ati ndizera ko u Rwanda ruzaduha abanyabyaha bacu rufite

idrissa Niyontinya

Shampiyona y’Amagare mu Rwanda igiye gukinwa nyuma y’imyaka ibiri itaba

YONGWE TV

Bwa mbere President Museveni avuze ku birego bishinjwa u Rwanda na Uganda byo gufasha M23

idrissa Niyontinya

Leave a Comment