Amakuru IMIKINO

Abanyarwanda barenga 100 bagiye gusoza amasomo yo gukoresha ingufu za nucléaire

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana, yatangaje ko Abanyarwanda barenga 100 bari hafi gusoza amasomo ajyanye no gukoresha ingufu za nucléaire bakurikiranaga mu bihugu birimo n’u Burusiya.

Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga inama ihuriza hamwe abanyamuryango b’Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi ku ngufu za nucléaire, AFRA n’intumwa zihagarariye Ikigo Mpuzamahanga mu by’Ingufu za Atomike (IAEA) iri kubera mu Rwanda.

Ibi biri mu mbuto zitangiye gusarurwa nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zasinye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu 2018.

Amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi yari yiteze gufasha u Rwanda kongerera ubumenyi abakora muri izo nzego binyuze mu kohereza abanyeshuri kwiga ibijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu byo kuvura indwara, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kongera ingufu zikoreshwa mu gihugu.

Dr. Ernest Nsabimana yatangaje ko u Rwanda rutasigaye inyuma muri gahunda yo kwifashisha izi ngufu za nucléaire mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Dukomeza no gufatanya n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’Ingufu za Atomike (IAEA) mu kuzamura ubushobozi bw’abakozi biciye mu mahugurwa y’igihe gito cyangwa kirekire. Hari n’abanyeshuri boherezwa kwiga hanze mu byiciro bitandukanye bya kaminuza kugira ngo bahabwe ubumenyi n’ubushobozi buzadufasha mu kwinjira muri iri koranabuhanga.”

Uretse abigaga mu Burusiya, hari n’abandi Banyarwanda bari gukurikirana aya masomo muri kaminuza zo mu bindi bihugu byateye imbere mu gukoresha izi ngufu nka Koreya y’Epfo.

Mu 2021 u Rwanda rwatangije Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) gifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu by’ingufu za nucléaire mu Rwanda.

Related posts

2023: Ku nshuro ya gatatu Leta y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza DR Congo ku bushotoranyi iri gushora ku Rwanda

idrissa Niyontinya

Gicumbi: yakubiswe acyekwaho kwiba intama bimuviramo urupfu, inkuru irambuye [Yongwetv.rw]

idrissa Niyontinya

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora ISHYIRAHAMWE RY’UMUKINO WA MAGARE MU RWANDA, FERWACY

YONGWE TV

Leave a Comment