
Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa bya Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu Rwanda, aho iyo mu 202o yagombaga kuba mu Ukuboza uwo mwaka ariko iza gusubikwa kimwe n’iy’umwaka wakurikiyeho yari iteganyijwe muri Kamena.
Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryemeje ko Shampiyona y’Igihugu ya 2022 izakinwa kuwa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga no ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga, nyuma yo kumara imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya COVID-19.
Shampiyona y’Igihugu y’Amagare iheruka gukinwa mu 2019, yegukanywe na Uwizeyimana Bonaventure mu cyiciro cy’abakuru (Men Elite), mu ngimbi yegukanwa na Gahembe Bernabe, Ruberwa Jean Damascène mu batarengeje imyaka 23 na Nzayisenga Valentine mu cyiciro cy’abagore.
Federasiyo y’umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, yatangaje ko iyi Shampiyona yari imaze imyaka ibiri itaba, izakinwa tariki ya 2 n’iya 3 Nyakanga mu byiciro bibiri; ari byo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial, ITT) ndetse n’isiganwa ryo mu muhanda.
Bigendanye n’uko ingengabihe imeze kuwa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga abakinnyi bo mu makipe 11 afatwa nk’abanyamuryango ba FERWACY bazakina basiganwa n’ibihe mu muhanda aho bizabera mu Karere ka Bugesera mu muhanda wa Nyamata – Mayange – Nyamata.
Abangavu bazakora intera y’ibilometero 22, ingimbi bakore ibilometero 26 mu gihe abagabo bazakora intera y’ibilometero 34.
Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga, hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda bagendera hamwe rizakinirwa mu muhanda Shyorongi- Base- Gicumbi- Gasanze.
Ingimbi n’abagore bazahagurukira kuri Base (Kiruri) saa Yine, bafate umuhanda wa Gicumbi – Gasanze ku ndabo, ku ntera y’ibilometero 89,6 mu gihe abagabo bazahagurukira i Kanyinya kuri MAGERWA saa Tatu n’igice, banyure i Gicumbi, basoreze i Gasanze ku ndabo nyuma yo gukora intera y’ibilometero 128,8.
Kugeza ubu amakipe azitabira iri rushanwa harimo Benediction Ignite, Pro Touch na May Stars ari ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane (Continental Teams) n’andi nka Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team, Impeesa na ANCA.
Shampiyona y’amagare mu Rwanda igiye kongera gukinwa nyuma y’imyaka ibiri itaba kubera COVID-19
Kwamamaza
SRC:IGIHE.COM