
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Abanyarwanda uko bamwakiriye ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth , CHOGM, iri kubera mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter, yashyizeho ifoto ari kwinjira mu ndege ya gisirikare, avuga ko yerekeje i Kigali.
Nyuma y’amasaha make, yagaragaye ari ku mupaka wa Gatuna, ari gusuhuza abaturage bari bahari ari nabwo yakirwaga na Minisitiri ushinzwe Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Museveni yakoresheje Kajugujugu ikamugeza hakurya y’Umupaka wa Gatuna ubundi akambuka agana mu Rwanda akoresheje imodoka.


Urugendo rwe yahise arukomereza mu Mujyi wa Kigali, aho yageze asanga abaturage benshi ku mihanda biteguye kumwakira. Mu nyubako zitandukanye za Nyabugogo abaturage bari ikivunge bapepera uyu muyobozi.
Muri ibi bice kuzamuka kugera ku Muhima ugakomereza mu Mujyi wa Kigali rwagati na Kimihurura umutekano wari wakajijwe.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye uko Abanyarwanda bamwakiriye.
Ati “Nageze i Kigali mu Rwanda, aho nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda ku ikaze mwampaye. Murakoze cyane!

Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi byatangiye inzira yo kuzahura umubano wabyo no kwiyunga.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.
Nyabugogo abaturage bari benshi
Aha imodoka irimo Perezida Museveni n’izimuherekeje zazamukaga ku Muhima


Andi mafoto yerekana uko byari byifashe i Nyabugogo

SRC:igihe.com