
Ariel Wayz yeruye ko yiyemeje kutongera gucira bugufi ‘Symphony Band’ iherutse gufata indirimbo ‘My day’ bakoranye bakuramo ijwi rye bamusimbuza Bwiza n’iyo agerageje gukora ku giti cye bahita bayisibisha kuri Youtube.
Ibi Ariel Wayz yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe aho ikibazo cye n’itsinda rya Smphony Band kigeze.
Mu minsi ishize itsinda rya Symphony Band ryasohoye indirimbo ‘My day’ bakoranye n’umuhanzikazi Bwiza mbere gato yo kujya hanze, byamenyekanye ko uyu muhanzikazi yari yasimbujwe Ariel Wayz wari wayiririmbyemo mbere.

Nyuma yo gusohoka Ariel Wayz yavuze ko atakwihanganira guheba indirimbo ye, ahitamo kuyisubiramo akuyemo amajwi y’abagize Symphony Band.
Iyi ntiyamaze kabiri kuko iri tsinda ryahise riyisibisha kuri Youtube, byongera uburakari bwa Ariel Wayz wiyemeje guhangana na Symphony Band.


Avuga umuzi w’iki kibazo gisa naho gishingiye ku kuba baratandukanye, Ariel Wayz yahishuye ko yahisemo kuva muri Symphony Band kuko yabonaga izindi gahunda zarushaho kumuteza imbere, bityo akaba atumva impamvu byabababaje.
Ati “Symphony Band ni itsinda nabayemo imyaka myinshi, twageranye kuri byinshi. Ndibuka ko na studio bafite kugira ngo yuzure byasabaga ko ku mafaranga twakoreraga buri wese hari ayo yakatwaga, ngiye sinigeze mbabwira ngo bampe wenda imigabane yanjye, numvaga ko ngiye kandi nsize abavandimwe aheza.”

Ariel Wayz yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire ya Symphony Band nyuma y’uko ayivuyemo.
Ati “Sinzi neza ikibazo bafite, niba wenda baragize ihungabana ry’uko nagiye, simbizi.”
Yavuze ko yababajwe no kuba Symphony Band barabanje kumukura mu ndirimbo ‘Respect’ bashyizemo Nel Ngabo na Igor Mabano, icyakora akomeza kubyihanganira kuko nta gihe cyari gishize avuye mu itsinda.

Ibi byarushijeho kuba bibi ubwo bamukuraga mu ya kabiri yanagerageza kuyisubiramo ngo nawe agire iye bagahitamo kuyisibisha.
Symphony Band bavuga ko uyu mukobwa atari akwiye kuvuga ko afite uruhare kuri iyi ndirimbo kuko bashatse kuyirangizanya nawe arabura bityo bahitamo kuyikorana n’undi muhanzi.
Ikindi Symphony Band ivuga, ni uko Ariel Wayz adakwiye kuburana uburenganzira avuga ko yagize uruhare mu kuyandika kuko atari we wayanditse.
Ku rundi ruhande ariko Ariel Wayz we avuga ko ibivugwa ntacyo bimubwiye, ndetse adashobora gukomeza gucira bugufi iri tsinda.

Uyu mukobwa yavuze ko we n’ikipe bakorana bamaze kwandikira Youtube bayimenyesha uko ikibazo giteye ku buryo igihe icyo aricyo cyose indirimbo ishobora gusubizwaho.
Bitanagenze gutyo Ariel Wayz yiteguye kuburana uburenganzira ku ndirimbo yakoranye na Symphony Band mbere zirimo amajwi ye zikibarizwa kuri shene ya Youtube y’iri tsinda.

Ati “Ubwo baharaniye uburenganzira bwabo, nanjye ndi gutegura uko naharanira ubwanjye mu ndirimbo twakoranye zikiri kuri Youtube yabo. Ntabwo nakwemera gukomeza kurengana. Ubwo nabo barebe izo ndimo bakuremo amajwi yanjye cyangwa bazisibe.”

Ikindi Ariel Wayz avuga cyamubabaje ni amagambo abagize Symphony Band bakomeje kugenda bamuvugaho ko nta ruhare yigeze agira mu iyandikwa ry’iyi ndirimbo, nyamara we ahamya ko ikorwa ryayo ryabasabye no kurara muri studio.
SRC: igihe.com