Amakuru

Umunara wa Internet wahagaritswe nyuma yo gupfa kw’inka ziwuturiye

Umunara wa Internet wahagaritswe nyuma yo gupfa kw’inka ziwuturiye

Umunara wa sosiyete Orange mu gace ka Haute-Loire kari mu Majyefo y’u Bufaransa wamanuwe nyuma y’aho urukiko rwemereje ko umanurwa kuko ukekwaho gutuma inka ziwuturiye zipfa izindi umukamo wazo ukagabanyuka.

Uwo munara wari usanzwe utanga internet ya 4G na 3G nk’uko 7sur7 yabitangaje.

Urukiko ruherutse gutangaza ko nyuma y’aho uwo munara ushyiriweho, umusaruro w’amata wagabanyutse ndetse inka zigatangira gupfa uruhongohongo.

Frédéric Salgues, umwe mu borozi baturiye umunara yagize ati “Amatungo yacu kuri ubu ntiwayamenya. Maze gupfusha inka zisaga 40 zirimo nyinshi zakamwaga. Umusaruro w’amata nabonaga waragabanyutse. Navuye kuri litilo 9000 ngeze kuri litilo 5000.”

Uyu mworozi avuga ko kandi n’ubuzima bw’abaturage baturiye uwo munara buri mu kaga ngo kuko basigaye bumva baracitse intege ndetse uruhu rwabo rwajeho amabara.

Urukiko rwategetse ko uwo munara uhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo hakorwe ubushakashatsi n’inzego zizewe.

Urukiko rwemeje ko umunara uhagarikwa kubera ibibazo ukewaho guteza amatungo

SRC:IGIHE.COM

Related posts

Umutwe wa M23 wemeye kurambika intwaro hasi, usaba umuhuza na Leta ya Congo

idrissa Niyontinya

Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yishe nyina umubyara

idrissa Niyontinya

2023: Abanyarwanda ndetse n’Abarundi baturiye umupaka wa Ruhwa barasaba ibihugu byombi gufungura Imipaka

idrissa Niyontinya

Leave a Comment