Amakuru

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora ISHYIRAHAMWE RY’UMUKINO WA MAGARE MU RWANDA, FERWACY

Free Modern Furniture Social Media Post Design Template by GraphicsFamily.com

Nk’uko byari byitezwe, Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

Uyu munsi nibwo habaye amatora ya FERWACY aho Murenzi Abdallah wiyamamazaga wenyine yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe kugeza 2026.

Uyu mugabo akaba yatowe n’abantu 10 muri 11 bagombaga gutora, ni mu gihe impfabusa yabaye imwe.

Murenzi Abdallah wabaye umuyobozi w’akarere ka Nyanza, yatangiye kuyobora FERWACY muri 2019 aho yari asimbuye Bayingana Aimable.

Murenzi Abdallah akaba azungirizwa na Karangwa Francois nka visi perezida wa mbere, Liliane Ingabire nka visi perezida wa 2.

Umunyamabanga ni Benoit Munyankindi, umubitsi ni Ingabire Assia. Abajyamana ni Bayisabe Irene na Karambizi Rabin Hamin, komite nkemurampaka igizwe na Rwanyange Rene Anther, Nkurunziza Jean Pierre na Karama Geoffrey ni mu gihe abagize komite ngenzuzi ari Niyonzima Gildas na Murenzi Christopher Rene.

Related posts

Perezida Evaliste Ndayishimiye ati ndizera ko u Rwanda ruzaduha abanyabyaha bacu rufite

idrissa Niyontinya

2023: Ibirego byo gushimuta Rusesabagina byaregwaga u Rwanda Leta y’America yabikuyeho

idrissa Niyontinya

2023: Polisi yemeje ko umugore umwe ariwe wapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye uyu munsi [VIDEO]

idrissa Niyontinya

Leave a Comment