
Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine, ubuyobozi bw’icyo gihugu buri gutaka bikomeye kubera intwaro zikomeje kuba iyanga, ibiri gutuma Ingabo z’u Burusiya zirushaho kwigarurira ibice byinshi by’Iburasirazuba bwa Ukraine.

Guverineri w’agace ka Mykolaiv, Vitaly Kim, yavuze ko intwaro ziri kubashirana ku muvuduko uteye ubwoba, kuko bari guhangana n’ibitero simusiga by’Abarusiya bivugwa ko bivuguruye cyane.
Yavuze ko iyi ntambara ‘ishingiye ku ntwaro’ bityo ko mu gihe iza Ukraine ziri gushira, biri gutuma Ingabo zicika intege cyane.
Uyu muyobozi yavuze ko inkunga y’intwaro ya Amerika n’u Burayi kuri Ukraine “Ari ingenzi cyane kandi ikenewe vuba bishoboka” kugira ngo Igisirikare cya Ukraine gikomeze kwirwaneho.
Umuyobozi wungirije mu Butasi bw’Ingabo za Ukraine, Vadym Skibitsky, nawe aherutse gutangaza ko urebye uko ibintu bihagaze, Ukraine ikeneye intwaro mu buryo bwihutirwa kugira ngo idakomeza gutakaza ibice byinshi by’igihugu, dore ko 20% by’ubutaka bwayo buri kugenzurwa n’Ingabo z’u Burusiya.
Amakuru avuga ko uretse no kuba Ukraine ifite intwaro nke, irimo no gutakaza izindi nyinshi bitewe n’uko abasirikare bayo badafite ubumenyi bwo gukoreshwa intwaro ziganjemo izituruka mu Burayi na Amerika, ziba zifite ikoranabuhanga ritandukanye n’irimenyerewe n’abo basirikare.
Ku mpuzandengo, nibura intwaro Amerika iha Ukraine mu cyumweru kimwe, zikoreshwa ku munsi umwe gusa. Uretse intwaro, Ukraine inahanganye n’ibibazo by’uko iri gutakaza abasirikare benshi, aho bivugwa ko nibura imaze gupfusha abarenga ibihumbi 10, mu gihe abarenga 100 bapfa ku munsi.
Amerika imaze gutakaza hafi miliyari 60$ mu guha Ukraine intwaro kuva intambara yatangira, ndetse irateganya kohereza muri icyo gihugu intwaro ziraswa kure, ibintu yari yaririnze.


