
Share on FacebookShare on Twitter
Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 mu bakobwa n’abahungu yerekeje i Kampala muri Uganda aho yagiye kwitabira imikino y’Akarere ka 5 “FIBA Zone 5 U-18 Afrobasket Preliminaries 2022” izatangira taliki 13 isozwe 18 Kamena 2022.
Biteganyijwe ko iyi mikino izitabirwa n’ibihugu birimo Uganda, u Burundi, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan, South Sudan na Tanzania. Iyi mikino ikaba izatanga itike ku ikipe izaserukira aka Karere ka 5 mu mikino y’ Afurika “FIBA U18 African Championships”.
Aya makipe y’u Rwanda yerekeje muri Uganda nyuma y’igihe kirenga icyumweru yitegura aho yakinnye n’imikino ya gicuti itandukanye. Ikipe y’abahungu yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe ya Kigali Titants isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri mu gihe ikipe y’u Rwanda mu bakobwa yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe ya APR BBC na REG BBC.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bahungu, Sano Rutatika yatangaje ko bakoze imyitozo kandi bizeye kuzitwara neza kuko intego bajyanye ari ukubona itike y’imikino y’Afurika.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda mu bahungu, Murenzi Yves yatangaje ko ikipe ihagaze neza nubwo hakiri ibyo barimo kugenda bakosora akaba nawe ashimangira ko intego ari ukwitwara neza bakabona itike yo kuzitabira imikino y’Afurika.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bakobwa, Kayiranga Mugeni Thalia yatangaje ko biteguye ndetse ko n’imikino ya gicuti bakinnye yabafashije igatuma bamenyerana. Akomeza avuga ko intego bajyanye ari ukubona itike y’imikino y’Afurika. Kayiranga Mugeni Thalia yageneye Abanyarwanda ubutumwa. Ati “Tuzabahagararira neza kandi tubijeje intsinzi.”
Umutoza mukuru w’ikipe y’ u Rwanda mu bakobwa, Muhirwa Jean Claude yatangaje ko ikipe imeze neza. Ati: “Turiteguye muri rusange. Imikino ya gicuti yaradufashije cyane kuko twamenye amakosa dukora n’uburyo twayakosora. Abakinnyi biteguye gukina kandi bakitwara neza. Icyizere kirahari kandi intego ni ukubona itike y’imikino y’Afurika.”
Urutonde rw’abakinnyi baserukiye u Rwanda
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu: Twizeyimana Cyiza, Rutsindura Brillant Brave, Bahizi Meddy, Hirwa Nkurunziza Boris, Kabera Prince, Karenzi Brian, Kwizera Hubert Serge, Mugalu Mike, Ndaruhutse Pacifique, Nubaha Ghislain na Sano Rutatika.

Umutoza mukuru ni Murenzi Yves wungirijwe na Patrick Habiyaremye na Rukiramacumu Aimé.
Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa: Umurungi Sylvie, Barahira Aela Teta, Uwimpuwe Violette, Akaliza Nelly, Uwineza Josephine, Akanyana Tracy Talia, Ngarambe Benitha, Umurerwa Irene, Umwali Solange, Dusabe Jane, Kayiranga Mugeni Thalia na Gasana Blessing.

Umutoza mukuru ni Rukundo Muhirwa Jean Claude wungirijwe na Habiyakare Patrick na Umuhoza Olive.