Amakuru

Basketball:  Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Akarere ka  5

Basketball:  Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Akarere ka  5

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu

Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 mu bakobwa n’abahungu  yerekeje i Kampala muri Uganda  aho yagiye kwitabira imikino y’Akarere ka 5 “FIBA Zone 5 U-18 Afrobasket Preliminaries 2022” izatangira taliki 13 isozwe 18 Kamena 2022.

Biteganyijwe ko iyi mikino  izitabirwa n’ibihugu birimo Uganda, u Burundi, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan, South Sudan na Tanzania. Iyi mikino ikaba izatanga itike ku ikipe izaserukira aka Karere ka 5 mu mikino y’ Afurika “FIBA U18 African Championships”.

Aya makipe y’u Rwanda yerekeje muri Uganda nyuma y’igihe kirenga icyumweru yitegura aho yakinnye n’imikino ya gicuti itandukanye.  Ikipe y’abahungu yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe ya Kigali Titants isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri mu gihe ikipe y’u Rwanda mu bakobwa yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe ya  APR BBC na REG BBC.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bahungu, Sano Rutatika yatangaje ko bakoze imyitozo kandi bizeye kuzitwara neza kuko intego bajyanye ari ukubona itike  y’imikino y’Afurika.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda mu bahungu, Murenzi Yves yatangaje ko ikipe ihagaze neza nubwo hakiri ibyo barimo kugenda bakosora akaba nawe ashimangira ko intego  ari ukwitwara neza bakabona itike yo kuzitabira imikino y’Afurika.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bakobwa, Kayiranga Mugeni Thalia yatangaje ko biteguye ndetse ko n’imikino ya gicuti bakinnye yabafashije igatuma bamenyerana. Akomeza avuga ko intego bajyanye ari ukubona itike y’imikino y’Afurika. Kayiranga Mugeni Thalia yageneye Abanyarwanda ubutumwa. Ati “Tuzabahagararira  neza kandi tubijeje intsinzi.”

Umutoza mukuru w’ikipe  y’ u Rwanda mu bakobwa, Muhirwa Jean Claude yatangaje ko ikipe imeze neza. Ati: “Turiteguye muri rusange. Imikino ya gicuti  yaradufashije cyane kuko twamenye amakosa dukora n’uburyo twayakosora. Abakinnyi biteguye gukina kandi bakitwara neza. Icyizere kirahari kandi  intego ni ukubona itike y’imikino y’Afurika.”

Urutonde rw’abakinnyi baserukiye u Rwanda

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu: Twizeyimana Cyiza, Rutsindura Brillant Brave, Bahizi Meddy, Hirwa Nkurunziza Boris, Kabera Prince, Karenzi Brian, Kwizera Hubert Serge, Mugalu Mike, Ndaruhutse Pacifique, Nubaha Ghislain  na Sano Rutatika.

Umutoza mukuru ni Murenzi Yves wungirijwe na Patrick Habiyaremye na  Rukiramacumu Aimé.

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa:  Umurungi Sylvie, Barahira Aela Teta, Uwimpuwe Violette, Akaliza Nelly, Uwineza Josephine, Akanyana Tracy Talia, Ngarambe Benitha, Umurerwa Irene, Umwali Solange, Dusabe Jane, Kayiranga Mugeni Thalia na Gasana Blessing.

Umutoza mukuru ni Rukundo Muhirwa Jean Claude wungirijwe na Habiyakare Patrick na Umuhoza Olive.

Related posts

2023: Nyamagabe: Abajura bishe umugabo bamuciye ukuboko ndetse n’urwasaya.

idrissa Niyontinya

Rubavu Umwana w’imyaka 2 yasambanyijwe afashwe ku ngufu

idrissa Niyontinya

2023: Polisi yemeje ko umugore umwe ariwe wapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye uyu munsi [VIDEO]

idrissa Niyontinya

Leave a Comment