IMYIDAGADURO

UMUHANZI AKABA N’UMWANDITSI R. Kelly ashobora gufungwa imyaka irenga 25

R. Kelly arrives for a hearing on sexual abuse charges at the Leighton Criminal Court Building on May 7, 2019 in Chicago, Illinois. – Kelly is charged with 10 counts of aggravated sexual abuse. (Photo by KAMIL KRZACZYNSKI / AFP) (Photo credit should read KAMIL KRZACZYNSKI/AFP/Getty Images)

Nkuko tubikesha Urubuga Rwa TMZ Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly, ashobora gukatirwa imyaka 25 y’igifungo.

Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa New York ni bwo bwasabye ko uyu muhanzi yafungwa imyaka 25. Mu nyandiko bwashyikirije urukiko bwavuze ko afite impamvu nyinshi kandi zikomeye zatuma afungwa.

Kimwe mu bintu bushingiraho bumusabira gufungwa iyi myaka yose harimo kuba yararushinze n’umuhanzikazi Aaliyah mu gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha buvuga ko R. Kelly yatangiye kumusambanya afite imyaka 12 cyangwa 13 nyuma mu gusibanganya ibimenyetso bakarushinga ubwo yari afite imyaka 15.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’impamvu ikwiye gushingirwaho ni ubuhamya bwatanzwe muri filime mbarankuru, yakozwe kuri R. Kelly yiswe “Surviving R. Kelly”.

Uretse ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muhanzi yari azi ko arwaye ‘imitezi’ mu myaka ya 2004 agakomeza kuryamana n’abagore nta n’umwe abibwiye.

Muri Nzeri umwaka ushize R. Kelly yahamijwe ibyaha bitandukanye yashinjwaga byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

Uyu muririmbyi wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore barimo abatarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Yashinjwe ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Abantu 11 banyuze imbere y’abacamanza [barimo abagabo barindwi n’abagore batanu] bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku busabe bw’Ubushinjacyaha uzatangazwa ku wa 29 Kamena 2022.

R. Kelly afite ibindi byaha ashinjwa muri Leta ya Illinois na Minnesota.

Slc:Tmz

Related posts

Undi Musirikare wa Congo arasiwe mu Rwanda. Inkuru irambuye [Yongwetv.rw]

idrissa Niyontinya

Basaruye miliyoni zirenga 15! Vestine&Dorcas batashye bicinya icyara !

YONGWE TV

Ubusatirirzi bw’Ubufaransa mukangaratete, Benzema nawe aravunitse

idrissa Niyontinya

Leave a Comment