IMYIDAGADURO

ICYAMAMARE Chaney Jones yahakanye gutandukana na Kanye west

Kanye west Ubwo yari kumwe numukunzi we Chaney Jones

Nyuma y’amakuru yari yakwirakwiye avuga ko umuraperi Kanye West yatandukanye na Chaney Jones bari bamaranye amezi make, uyu mukobwa yabihakanye avuga ko ari ibihuha.

Chaney Jones yabinyomoje yifashishije amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu rwego kwifuriza uyu muraperi isabukuru nziza y’imyaka 45.

Aya mashusho yashyizeho ayagaragaramo we na Ye, yarangiza akandika ati “Isabukuru nziza mukunzi [akurikizaho umutima w’umukara]. Ndagukunda.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko inkuru y’itandukana rye na Ye yari yabanje gutangazwa na TMZ atari yo. Ati “Ndabinginze mureke gukwirakwiza ibihuha ku rukundo rwanjye. Mugerageze gutanga icyubahiro, ni isabukuru ye [ya Ye].”

Yanashyize andi mashusho hanze bari kumwe mu modoka avuga ko gutera urwenya n’uyu muhanzi ari kimwe mu bimunyura.

TMZ ku wa kabiri w’iki Cyumweru tariki 7 Kamena, yari yatangaje ko amakuru yakuye mu nshuti za hafi z’aba bombi agaragaza ko bamaze guca ukubiri.

Amakuru yo gutandukana kw’aba bombi yatangajwe nyuma y’uko Ye mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari kumwe n’undi mugore w’umunyamideli witwa Monica Corgan bajyanye kureba filime.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Ye na Jones batangiye kuvugwa mu rukundo. Ye muri Werurwe ni bwo yabihamije.

Ye wamenyekanye mu muziki nka Kanye West yabonye izuba ku wa 8 Kamena 1977. Afite umutungo ungana na miliyari 2$.

Yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’ibindi byamamare uyu mwaka nyuma yo gutandukana n’umugore we Kim Kardashian babanye kuva mu 2014, bakabyarana abana bane barimo North West, Psalm West, Saint West na Chicago West.

Chaney Jones yahakanye amakuru avuga ko we na Ye bamaze gutandukana

Ye na Chaney Jones ntabwo batandukanye nk’uko amakuru yaherukaga kujya hanze yari yabivuze

Chaney Jones ni we wasimbuye Kim Kardashian mu mutima wa Ye

Slc:blog

Related posts

Ubusatirirzi bw’Ubufaransa mukangaratete, Benzema nawe aravunitse

idrissa Niyontinya

2023: Abahanzi barimo Chris Easy, The Same naba DJ batandukanye bazasusurutsa Abanyarubavu tariki ya 19 Gashyantare 2023 kwa WEST

idrissa Niyontinya

Rurageretse hagati ya Ariel Wayz na Symphony Band

YONGWE TV

Leave a Comment