Iyobokamana

Israel Mbonyi ari gutegura ibitaramo bikomeye muri Canada

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bayoboye abandi ku gikundiro mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ageze kure imyiteguro y’ibitaramo bitanu agiye gukorera muri Canada.

Uretse imyiteguro avuga ko iri kugana ku musozo, Israel Mbonyi kuri ubu yamaze gutangaza amatariki n’imijyi agiye gukoreramo ibitaramo.

Ni ibitaramo Israel Mbonyi yabwiye IGIHE ko agiye gukora mu rwego rwo gutaramira abakunzi be batuye muri Canada, by’umwihariko akaba agiye no kubumvisha kuri album ebyiri amaze iminsi akoraho ariko atarakorera igitaramo cyo kuzimurika.

Mu kiganiro twagiranye, Israel Mbonyi yagize ati “Mfite album ebyiri nakoze mu bihe turangije byo guhangana na Covid-19 zose ntabwo ndabasha kuzimurika ku mugaragaro, abatuye muri Canada bagiye kugira amahirwe yo kuzumva.”

Byitezwe ko Israel Mbonyi azataramira muri Ottawa ku itariki ya 10 Nzeri 2022, bukeye bwaho ku wa 11 Nzeri 2022 ataramire muri Montreal, ku wa 16 Nzeri 2022 uyu muhanzi azataramira Edmonton mu buryo bwa Live ku mugoroba wo gusangira mbere y’uko akorera igitaramo muri uyu Mujyi ku wa 17 Nzeri 2022.

Ku wa 24 Nzeri 2022, Israel Mbonyi azataramira mu Mujyi wa Winnipeg, iki kikazaba kibanjirije icya nyuma giteganyijwe kubera i Vancouver ku wa 1 Ukwakira 2022.

Hari amakuru ahari ahamya ko uyu muhanzi azajya gutaramira muri Canada asoje igitaramo azamurikiramo album ebyiri ze nshya.

Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya kane yise ‘Icyambu’, iyi ikaba yari yarabanjirijwe n’iya gatatu yise ‘Mbwira’, yagiye hanze mu 2019.

Mu 2014, yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ‘Intashyo’, yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Iyi nkuru yavanwe : IGIHE.COM

Related posts

Nyuma y’indirimbo ‘Amakuru’ yakunzwe, umuhanzi Charles Kagame yasohoye iyitwa ‘Abanyuzwe

YONGWE TV

Nyanza: Umusaza w’imyaka 88 yasanzwe amanitse mu bwiherero yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Leave a Comment